10 likes | 94 Views
Reka jye nihoreze Abacu bake basigaye Maze mumfashe twibuke N’abacu batuvuyemo Twatanye tutabishaka Twari tukibakeneye Ntituzabibagirwa Ntituzabibagirwa Bavandimwe mwarokotse Icumu ly’ababisha Mwihangane twuname Abacu batuvuyemo Bazize akarengane Nta kibi batakorewe
E N D
Reka jye nihoreze Abacu bake basigaye Maze mumfashe twibuke N’abacu batuvuyemo Twatanye tutabishaka Twari tukibakeneye Ntituzabibagirwa Ntituzabibagirwa Bavandimwe mwarokotse Icumu ly’ababisha Mwihangane twuname Abacu batuvuyemo Bazize akarengane Nta kibi batakorewe Nimucyo tubasabire Ntituzabibagirwa (2) I Nyamata mwumva bavuga Yari igitego mu Rwanda Ababisha batarayitokoza Kanazi Kanzenze Musenyi no ku Murama Ku Gahembe no ku Kibungo I Ntarama na Maranyundo Kayumba na Karambi Iyo ni imirambi myiza Twari turambyemo Tubanyemo n’abacu bataratuvamo I Kabgayi na Musambira ya Gitarama I Nyakibanda n’i Mugombwa Ndetse n’i Ruhande muri Butare I Murambi na Kibeho na Kaduha ku Gikongoro I Mibirizi na Nyarushishi i Cyangugu Mu Bisesero n’i Gatwaro Ndetse n’ i Nyange ku Kibuye Aho hose hashyinguwe abacu Twari dusangiye ubuzima Ntituzabibagirwa