1 / 67

RAPORO Y’IBIKORWA BYAKOZWE KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

RAPORO Y’IBIKORWA BYAKOZWE KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6. GASABO, 27.06.2014. SOCIAL PROGRAMS. Imfubyi Abasabiriza Inzererezi Imitungo y’imfubyi za Jenoside Ibiza Abahejwe inyuma n’amateka Abagore Urubyiruko Abafite ubumuga Abana Impunzi & Abahunguka Indaya

ull
Download Presentation

RAPORO Y’IBIKORWA BYAKOZWE KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

An Image/Link below is provided (as is) to download presentation Download Policy: Content on the Website is provided to you AS IS for your information and personal use and may not be sold / licensed / shared on other websites without getting consent from its author. Content is provided to you AS IS for your information and personal use only. Download presentation by click this link. While downloading, if for some reason you are not able to download a presentation, the publisher may have deleted the file from their server. During download, if you can't get a presentation, the file might be deleted by the publisher.

E N D

Presentation Transcript


  1. RAPORO Y’IBIKORWA BYAKOZWE KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZAMU GIHE CY’AMEZI 6 GASABO, 27.06.2014

  2. SOCIAL PROGRAMS • Imfubyi • Abasabiriza • Inzererezi • Imitungo y’imfubyi za Jenoside • Ibiza • Abahejwe inyuma n’amateka • Abagore • Urubyiruko • Abafite ubumuga • Abana • Impunzi & Abahunguka • Indaya • Abacuruza ku dutaro • Abanywarumogi & abasinzi,…… • Amarimbi • Amashyirahamwe (abagore, abajyanama b’ubuzima, urubyiruko,…) • Umuco • Imikino n’Imyidagaduro • Guhemba abarimu n’abaganga!!! • Ubuzima (amavuriro, Ibitaro, mutuelle, CDLS, pharmacy,…) • Isuku (greening and beautification, isuku mu ngo, ahahurira abantu benshi,…) • Malnutrition • Uburezi (amashuri y’incuke, amashuri abanza, ayisumbuye, amakuru, ay’imyuga, alphabetisation,…) • Kwibuka no kurwanya Jenoside • Itorero • Gender, GBV • FARG (shelter, education, imishinga, DS, Girinka, Ubuzima) • VUP (DS, Public Works, FS) • Ubudehe • Abacitse ku icumu batishoboye • Incike za Jenoside • Abageze mu zabukuru – Abasheshe akanguhe • Abavuye ku rugerero • Abarwayi bo mu mutwe

  3. IBIKORWA BYAKOZWE • Muri rusange Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza mu Karere ka GASABO yakoze imirimo itandundakanye hamwe n’abakozi bo mu rwego rw’imibereho myiza. • Muri iyo mirimo yakozwe yibanze cyane cyane ku bikorwa byo kureba uburyo imibereho y’abaturage yarushaho kuba myiza twita mu kubafasha kwihangira imirimo, kugira isuku, imyidagaduro, kubakangurira kwitabira ubwisungane mu kwivuza,……..

  4. IBIKORWA BYAKOZWE • Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza mu Karere ka GASABO mu byo yashoboye gukora birebana n’inshingano ze harimo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inama Njyanama y’Akarere, imyanzuro ya Komite Nyobozi yaguye y’Umujyi, gukurikirana umunsi ku wundi imirimo ikorerwa mu mashami mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire, imitangire ya serivisi nziza, gutanga ubujyanama ku bakozi hagamijwe kugera ku ntego n’inshingano by’Akarere. Ibyakozwe mu buryo bw’umwihariko harimo imirimo ikurikira:

  5. IBIKORWA BYAKOZWE • Hamwe na bagenzi be bakurikiranye umunsi ku munsi ishyirwa mu bikorwa ry’ imihigo y’Akarere ya 2013-2014, inakurikirana n’igenzura ry’imihigo ryakozwe n’itsinda ryo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali; • Imirimo y’itegurwa ry’igenamigambi n’ingengo y’imari by’Akarere mu mwaka wa 2013/2014 • Gutegura no kwitabira “launching” ya “EDPRS2” no guhigura imihigo ya 2012-2013 hamwe no guhiga imihigo ya 2013-2014 imbere y’Umukuru w’Igihugu. • Gusura abaturage mu Mirenge mu rwego rwo kubakemurira ibibazo.

  6. IBIKORWA BYAKOZWE • Gukurikirana itegurwa rya “monographie” y’Akarere 2013/2014 • Kumurikira abaturage n’abafatanyabikorwa ibyagezweho mu mwaka wa 2012/2013 n’imihigo y’Akarere 2013-2014; • Gusura,Gukemura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe ku bibazo by’imitungo y’abana b’imfubyi zarokotse Genocide yakorewe abatutsi 1994;

  7. IBIKORWA BYAKOZWE • Gukurikirana no gukemura ibibazo by’abanyeshuri birebana n’ibyiciro by’ubudehe biga muri za Kaminuza • Gusura abaturage mu Mirenge mu rwego rwo kubakemurira ibibazo no kubakangurira ubwisungane mu kwivuza. • Gukurikirana isuzumamikorere yateguwe na MINALOC y’ishyirwamubikorwa ya gahunda za Leta mu Karere, mu Mirenge , no mu Tugali (Social sector Assessment);

  8. IBIKORWA BYAKOZWE • Gufatanya ni abafatanyabikorwa (UNICEF, FNUAP, Croix Rouge, World Visión, AHF, WomenforWomen, FHI road, ) kureberahamweishyirwamubikorwary’igenamigambi no gufataingambay’uburyoibikorwabyatezaimbereabaturage mu buryobwihuse; • Gukurikiranaikorwarya “Targeting” y’abagenerwabikorwaba VUP; • Gukurikiranaibikorwabya VUP birimokwishyuraDirectSupport, iyishyurwary’inguzanyo (Financialservices), n’ibikorwabyaPublic Works;

  9. IBIKORWA BYAKOZWE

  10. IBIKORWA BYAKOZWE • Gukurikirana ikorwa ry’ibizamini bya Leta mu mashuri abanza n’ayisumbuye; • Gutegura no kuyobora igikorwa cy’ivugururwa ry’ingengo y’imari 2013/2014; • Gutegura no gukurikirana mu Mirenge ibiganiro byo muri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda; • Gukora ubugenzuzi mu mashuri, mu bigo nderabuzima no mu bitaro;

  11. IBIKORWA BYAKOZWE • Gushakisha ibigo by’amashuri bizakira itorero, gutegura no gukurikirana itorero ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye; • Gukurikirana itahuka no gutuza abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya bava mu nkambi y’agateganyo ya Kirehe bagatuzwa i Jabana; • Gusesengura no gusubiza inyandiko zandikiwe serivisi • Kwitabira inama zitandukanye

  12. SERIVISI IFASHA ABATISHOBOYE • Gukurikirana ibibazo by’imitungo y’abana b’imfubyi zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ibibazo 28/48 byavuye muri MINALOC byarakemutse, naho ibibazo 12 byagiye mu nkiko, 8 biri mu nzira yo gukemuka.

  13. IBIKORWA BYAKOZWE • Kubonera amacumbi abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batishoboye kandi batuye muri “high risk zones”, ku bufatanye n’inkeragutabara hamaze kuzura amazu 16/16 no gusana amazu 10/30 yubakiwe abatishoboye bababaje cyane bari batuye mu manegeka akabije cyane mu Murenge wa Kinyinya, Akagali ka Gasharu. Haraterwa ubusitani no kubaka “murs de soutenememt”.

  14. SERIVISI IFASHA ABATISHOBOYE • Mu gutabara abagezweho n’ibiza, mu Murenge wa Kimihurura Akagali ka Kimihurura, imiryango 64 yasenyewe n’imvura yakorewe ubutabazi bwihutirwa, baterwa inkunga zitandukanye zirimo amafaranga ibihumbi 900,000, ibikoresho byo mu rugo (ibiringiti, amajerikani, amavuta yo guteka, amasafuriya, amasabune yo kumesa, imyenda).

  15. SERIVISI IFASHA ABATISHOBOYE • Gusura no kwemeza abacitse ku icumu rya jenocide yakorewe abatutsi batishoboye batuye mu manegeka kurusha abandi bagomba gutuzwa mu mazu yubatswe mu Kagari ka Gasharu mu murenge wa Kinyinya • Hemejwe abagenerwabikorwa ba FARG bahabwa inkunga y’ingoboka ihoraho, iki gikorwa cyabereye mu Mirenge yose, abantu 1259 batishoboye bazahabwa inkunga y’ingoboka y’ibihembwe bibiri ingana n’amafaranga 56, 655,000.

  16. SERIVISI IFASHA ABATISHOBOYE Aho bavuye n’aho bimukiye

  17. SERIVISI IFASHA ABATISHOBOYE • Mu gufasha abageze mu zabukuru barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata1994 batishoboye (incike), ku bufatanye na FARG hamaze gutangwa inkunga yihariye ingana na 4,800,000frw batishoboye 29/50. • Gusuzuma no kwemeza imishinga y’abatishoboye bagomba guterwa inkunga mu mishinga • Gufasha abatishoboye bo mu murenge wa Bumbogo, Nduba na Jabana bahuye n’ibiza baterwa inkunga y’ibikoresho by’ibanze (shitingi, amasahani, ibikombe, amasafuriya, amajerekani,....)

  18. SERIVISI YITA KU BAFITE UBUMUGA • Kuzamura imibereho y’abantu bafite ubumuga, ku bufatanye na MIFOTRA haremewe Koperetive Dukorane ifite abanyamurwango bafite ubumuga 6/11 bagize iyo koperative ikora umwuga w’ubudozi bahabwa imashini nini idoda izabafasha kwiteza imbere.

  19. SERIVISI YITA KUBAFITE UBUMUGA • Hamaze gutoranywa koperative 2 z’abafite ubumuga zikaba zaratoranyijwe na Komite y’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga. Izo koperative ni Kopetricoka iri mu Murenge wa Kacyiru ikora ubudozi n’ububoshyi bw’imipira na Abatigayintege iherereye mu Murenge wa Nduba ikora ubworozi bw’inzuki, izo koperative zizahabwa inkunga ingana na 4,000, 000frw imwe igahabwa 2,000,000frs.

  20. SERIVISI YITA KUBAFITE UBUMUGA • Mu rwego rwo kumenyekanisha amategeko arengera abantu bafite ubumuga no kurwanya ihohoterwa ribakorerwa, kubufatanye na Handicap International hakozwe amahugurwa y’abantu 40 bagizwe n’abashinzwe Imibereho myiza mu Mirenge; Abahuzabikorwa ba NCPD ku Mirenge no ku Karere, abahagarariye ibigo bifasha abana bafite ubumuga n’abahagarariye Polisi ku Karere.

  21. SERIVISI YITA KUBAFITE UBUMUGA Amahugurwa y’abafite ubumuga n’inzindi nzego

  22. SERIVISI YITA KUBAFITE UBUMUGA • Ni muri urwo rwego hatanzwe ibitabo 130 birimo amategeko arengera abantu bafite ubumuga n’arengera abana twatewemo inkunga na NUDOR, ibi bitabo byatanzwe mu bakozi b’Akarere kugeza ku Mirenge. Kubufatanye na Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu na none hateguwe hanakoreshwa amahugurwa ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga, aho aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu 70 barimo abakozi b’Akarere kugera ku Murenge bakora muri serivisi y’imibereho myiza hamwe n’abari muri Komite za NCPD kuva ku Karere kugeza ku Mirenge.

  23. SERIVISI YITA KUBAFITE UBUMUGA Amahugurwa ku burenganzira bw’abafite ubumuga

  24. SERIVISI YITA KUBAFITE UBUMUGA • Muri gahunda yo kwitabira gahunda zisanzwe za Leta, Komite za NCPD/Gasabo mu nama yayo y’Inteko Rusange yayo yakusanyije kandi itanga amafaranga angana na 402 500 frw yo gushyira mu Agaciro Development Funds.

  25. SERIVISI YITA KUBAFITE UBUMUGA Komite y’abafite ubumuga mu Karere itanga inkunga mu kigega cy’agaciro

  26. SERIVISI YITA KUBAFITE UBUMUGA • Kwizihiza umunsi mukuru w’Abageze mu zabukuru, Akarere ka Gasabo katanze imfashanyo yo gufasha abapfakazi ba Jenocide bageze mu zabukuru batuye mu Mudugudu wa Avega, iyo mfashanyo ikaba yari igizwe n’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku bifite agaciro k’ibihumbi 500,000frw. Uwo munsi wizihirijwe mu Murenge wa Kimironko mu Mudugudu wa Avega maze abageze mu zabukuru bagera kuri 300 baturutse mu Mirenge baza kwifatanya n’abandi kwizihiza uwo munsi mukuru.

  27. SERIVISI YITA KUBAFITE UBUMUGA • Mu kwita ku bafite ubumuga basheshe akanguhe, ku bufatanye n’Umurenge wa Ndera na Remera, Akarere kifurije umwaka mushya wa 2014 na Noheri abageze mu zabukuru bafite ubumuga bwo mu mutwe baba muri Home St Jules iherereye mu Murenge wa Ndera, bahawe ibiribwa n’imyambaro.

  28. SERIVISI YITA KUBAFITE UBUMUGA Ubusabane n’abamugaye bageze mu zabukuru

  29. SERIVISI IFASHA ABATISHOBOYE • Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abafite ubumuga, uyu munsi wizihirijwe i Huye ku rwego rw’Igihugu, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Dukureho inzitizi muri serivisi y’ubuzima, dukingure imiryango hagamijwe kubaka sosiyete ibereye buri wese”. Akarere koherejeyo abafite ubumuga 30 bahagarariye abandi.

  30. SERIVISI YITA KU BAFITE UBUMUGA Kwizihiza umunsi w’abafite ubumuga watangijwe n’urugendo

  31. SERIVISI Y’UBUZIMA & CDLS • Muri gahunda y’ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA mu rubyiruko binyuze muri Clubs Anti-SIDA, hakanguriwe urubyiruko 800 kwirinda SIDA, kuboneza urubyaro, kwikebesha (Circoncision) hagamijwe gukumira ubwandu bushya (Nouvelles infections). Iki gikorwa cyakozwe kubufatanye na MYICT byakorewe mu Mirenge ya Jabana, Gatsata, Gikomero, Remera, Rutunga na Ndera.

  32. SERIVISI Y’UBUZIMA & CDLS • Gutera inkunga ibikorwa byo kurwanya SIDA mu rubyiruko binyuze muri Club Anti-SIDA, Club Anti-SIDA 8 zo mu Mirenge ya Remera, Kimironko, Gatsata, Jabana, Ndera, Gikomero, Rutunga, Kimihurura zahawe inkunga ingana n’amafaranga 1,823,400 agizwe na 1,265,000 frw y’ibikoresho na 558,400 frw   yo kubafasha mu ngendo zo gutanga ibiganiro mu rwego rwo kurwanya SIDA mu rubyiruko.

  33. SERIVISI Y’UBUZIMA & CDLS • Gukurikirana gahunda z’ibikorwa bitandukanye bigamije gukumira no kugabanya ubwandu bwa SIDA, ku bufatanye n’Ingabo (Brigade ya 402/Kami), hakozwe igikorwa cyo kwikebesha (circoncision) cyabereye mu Kigo Nderabuzima cya Gihogwe, ku munsi hakorerwaga abantu 100 mu gihe cy’ibyumweru 2

  34. SERIVISI Y’UBUZIMA & CDLS • Ku bufatanye na CTB, hatanzwe ibikoresho by’ivuriro rya Remera muri gahunda yo kuritangiza bifite agaciro k’amafaranga 130,000,000. • Mu gukurikirana imikorere y’amavuriro yigenga hibandwa mu mitangire ya serivisi n’ibyangombwa byayo, hagenzuwe amavuriro 42/48 akorera mu karere, iryo genzura ryafunze amavuriro 7/42 yagenzuwe kuberako atujuje ibyasabwaga. • Ubugenzuzi bwa Farumasi zikorera mu Karere

  35. SERIVISI Y’UBUZIMA & CDLS Ububiko bw’imiti butubahirije amategeko bwafunzwe Rimwe mu mavuriro yasuwe ryafunzwe kuko ritujuje ibyangombwa

  36. SERIVISI Y’UBUZIMA & CDLS • DHMT yakoze inama zitandukanye mu rwego rwo kuganira kubibazo dusanga mu buzima mu karere kacu, muri iki gihembwe habaye inama ebyiri imwe mu kwezi kwa munani indi mu kwezi kwa cumi na kumwe. Hafatiwe ingamaba zitandukanye zigamije gutanga service nziza no kubaka ubushobozi bw’amavuriro.

  37. SERIVISI Y’UBUZIMA & CDLS Inama y’Itsinda rikurikirana ibijyanye ni ubuzima mu Karere (DHMT)

  38. SERIVISI Y’UBUZIMA & CDLS • Mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kwirinda SIDA no gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere, hizwe uburyo umubare wa Clubs Anti-SIDA zava ku 8 zikaba 10 zitanga ibiganiro mu rubyiruko rutiga. Imirenge 7 idafite clubs anti SIDA ziri muri gahunda yo gutanga ibiganiro ku bufatanye na MYICT yarandikiwe isabwa koherereza urutonde rwa Clubs bafite n’ibikorwa zikora kugirango bishingirweho hatoranywamo 2 ziyongera kuri 8 zari zisanzwe muri gahunda.

  39. SERIVISI Y’UBUZIMA & CDLS • Kubufatanye bwa Rwanda Family Health Project hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati yabo n’amavuriro hatanzwe inkunga ingana na 281.640.450 FRW azakoreshwa mu kuzamura imikorere y’amavuriro no gutanga service nziza • Kongerera ubushobozi Clubs 10 mu rwego rwo kuzifasha gutanga ibiganiro mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwirinda SIDA n’inda zitifujwe, Clubs Anti-SIDA 8/10 zahawe inkunga kubufatanye na MYICT ingana n’amafaranga 976 896 (Rwf 122 112/ Club) yo kubafasha kugura ibikoresho ndetse no kubafasha mu ngendo mu gihe cyo gutanga ibiganiro mu rubyiruko rutiga.

  40. SERIVISI Y’UBUZIMA & CDLS • Mu kwegereza service z’ubuzima abaturage, hakuriranywe iyimurwa ry’ikigo nderabuzima cya Kimironko mu nyubako nshya y’ikigo nderabuzima cya Remera, hanakirwa ibikoresho binyuranye byo mu buvuzi.

  41. SERIVISI Y’UBUZIMA & CDLS Aho C.S ya Kimironko yakoreraga n’aho yimukiye I Remera

  42. SERIVISI Y’UBUZIMA & CDLS • Muri gahunda yo gukurikirana imitangirwe ya serivisi mu mavuriro yigenga, hongeye gufungurirwa amavuriro 4/7 yari yarafunzwe kubera nta byangombwa bisabwa serivisi zitangwa bitari byuzuye.Ni muri urwo rwego rwo kurwanya SIDA mu rubyiruko rutiga, hateguwe amasezerano hagati ya Clubs Anti-SIDA 10, Akarere na MYICT y’ubufatanye mu bikorwa byo gukangurira urubyiruko kwirinda SIDA.

  43. SERIVISI Y’UBWISUNGANE MU KWIVUZA • Mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, hakozwe inama zinyuranye n’abakangurambaga b’ubuzima, habaye kandi ubukangurambaga mu Mirenge yose igize Akarere no mu nsengero zinyuranye. Ni muri urwo rwego ukwezi kwa Nzeri kwarangiye Akarere gafite abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza 188,392/328,205 bagomba kwitabira bangana na 57%.

  44. SERIVISI Y’ITERAMBERE RY’UMURYANGO • Mu kubahiriza uburenganzira bwo kwiga ku mwana wese, ku bufatanye na NCC/GLOBAL FUND hatanzwe inkunga y’amafaranga 55,650,677 y’ishuri ku bana batishoboye b’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye n’ayo imyuga ku buryo bukurikira:

  45. SERIVISI Y’ITERAMBERE RY’UMURYANGO

  46. SERIVISI Y’ITERAMBERE RY’UMURYANGO • Kuzamura abagore babavana mu bukene, kubufatanye na MIFOTRA hatoranyijwe abagore 150 bavanywe mu buraya, bagurirwa ibikoresho binyuranye birimo imashini zo kudoda n’ibikoresho bya solon byose bifite agaciro k’amafaranga 4 000 000.

  47. SERIVISI Y’ITERAMBERE RY’UMURYANGO • Mu gusubiza abana bo mu muhanda mu miryango yabo, kubufatanye na “Gikondo Transit center” aho abo bana baba bacumbikiwe mu gihe haba hategerejwe ko basubizwa mu miryango yabo, mu gihembwe cya mbere hacyuwe bose hamwe abantu 40 (abahungu 9 n’abakobwa 31) hamwe n’umukecuru wasabirizaga ku muhanda. u kigo kigisha imyuga.

  48. SERIVISI Y’ITERAMBERE RY’UMURYANGO • Abana 65 barererwaga mu bigo by’imfubyi bashubijwe mu miryango, hatangiye igikorwa cyo gukurikirana imibereho yabo aho barererwa mu miryango, mu gihembwe cya II hacyuwe abana n’abasabirizi 156 (abagabo 90, abagore 66) iwabo bo mu Karere ka Gasabo, urubyiruko rwo muri bo n’abandi bantu 74 bagiye i Wawa mu kigo kigisha imyuga.

  49. SERIVISI Y’ITERAMBERE RY’UMURYANGO • Mu gutegura inama nkuru y’Igihugu ya 9 y’abana, hakusanyijwe ibitekerezo by’abana bahagarariye abandi mu mirenge byoherezwa muri NCC, nyuma abana 36 bitabiriye iyo nama, bateguwe bahabwa ibyangombwa byose, banaherekezwa muri iyo nama. •  Mu gufasha umugore kwiteza imbere, kubufatanye na CNF/National hatoranyijwe umugore w’indashyikirwa akazahembwa k’umunsi w’umugore wo mu cyaro. Hatoranijwe koperative izahembwa ariyo koparative UMUCO yo mu Murenge wa Rusororo yahawe inkunga y’amafaranga 200,000.

  50. SERIVISI Y’URUBYIRUKO SIPORO N’UMUCO • Muri gahunda yo gukurikirana imishinga y’urubyiruko yatewe inkunga na BDF no gushishikariza urubyiruko kugana ibigo by’imari biciriritse, hakurikiranywe imishinga 28 y’urubyiruko (abakobwa 20 & abahungu 8) yatewe inkunga ihwanye n’amafaranga 42 165 000.

More Related